Ruhango: Urubyiruko Rwahawe Amahugurwa Y’Akazi Kanoze NGO Ntawe Ruzatega Intoki

Urubyiruko rwo mu murenge wa Byimana akarere ka Ruhango, rwahawe amahugurwa y’akazi kanoze n’umuryango Rwanda Organization Development Initiative “RODI”, ruravuga ko ubumenyi rwahakuye buzatuma bihangira imirimo, ntirugire uwo rutega intoki rumwaka akazi.

Ubwo rwasozaga aya mahugurwa rumezemo ukwezi tariki ya 15/07/2015,urubyiruko rwavuze ko rugiye kumanuka rukajya hasi, rukareba amahirwe akikije aho batuye, kandi bakanafasha abaturanyi kubyaza umusaruro amahirwe abakikije.

Nyirandorimana Simonie, n’umwe muri 74 bitabiriye aya mahugurwa, avuga ko we akimara kumva neza amahugurwa bahawe yabigishaga ku gutinyuka kwihangira imirimo, gucunga neza amafaranga, kwigirira icyizere, yahise atekereza umushinga yakora, atangira kwizigama ubu akaba agiye gushinga salon itunganya ubwiza bw’abagore mu gasantire ka Ntenyo.

Umuyobozi wa RODI, Uwimana Chrysostom, avuga ko bajya gutekereza aya mahugurwa y’urubyiruko, ahanini byatewe nuko babonaga ikibazo cy’ubushomeri cyugarije urubyiruko.

Ati “urubyiruko rurashoboye, rukikijwe n’amahirwe menshi, icyo twabafashije muri aya mahugurwa, ni ugutinyuka rukigirira icyizere rukabasha kubyaza umusaruro amahirwe arukikije”.

Asoza aya mahugurwa, umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro ibyo bungukiye muri aya mahugurwa, ababwira ko ubumenyi bahakuye babusangiza abandi batagize aya mahirwe, arwizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi.